Google igiye guhangana na Facebook
Google yaba igiye gukora urubuga rukora nka Facebook cyangwa Twitter,
Ibyo bita “Social Network” mururimi rw’icyongereza.
Nkuko bitangazwa n’urubuga rwitwa Readwriteweb, urubuga rwa google
ruzwiho nkurwa mbere kw’isi kubintu bijyanye nishakiro
(Moteur de recherche) rwaba rugiye gushyira ahagaragara urubuga ruhuza abantu
rukora nka Facebook cyangwa Twitter, urwo rubuga rukazitwa GOOGLE CIRCLES.
Google circles ikozwe kuburyo bwo gusangira amakuru, amashusho ndetse
n’ubutumwa nkuko bikorwa na Facebook cyangwa Twitter, gusa aho Google
circles itandukaniye nizo zindi ni uko ayo makuru asangirwa n’inshuti
zo hafi, mugihe izindi amakuru asangirwa n’isi yose.
Mugihe iyi nkuru ikomeje kuvugisha abantu benshi, abayobozi ba Google
bakomeje kwemeza ko ari ibihuha.
Ubwo dutegereze muri Gicurasi uyu mwaka nibwo urwo rubuga rushobora
kujya ahagaragara nkuko readwriteweb ikomeza kubyemeza.