Kuki abarokoye imbaga bahindutse abicanyi ruharwa ba none?

kayumba.jpg

 

 

Nitegereje imyifatire ya Kayumba na bagenzi be, uburyo bagiye bahindagurika nk’uruvu, nifuza kuganira nabo no kugira icyo mbibariza. Uwabishobora yamfasha tukababariza hamwe.

Abahagurutse ngo barwanye Jenoside ndengakamere iheruka izindi zayibanjirije, bageze ubwo bafata umugambi wo gufatanya n’abayikoze ngo bakomeze ibikorwa byabo bibisha bya Jenoside batarangije.

Kayumba n’agatsiko ke bataye ubumuntu bwabo, biyemeje kuba nka Bagosora, Agatha Kanziga, Mudacumura n’ingirwantwari yabo Ingabire. Erega bamwise “intwari” kubera ko yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo akigira umuvugizi wa jenoside yihimbiye ubwe yiita ko yakorewe Abahutu!.

Ese ni iki kindi cyagize uwo mugore intwari ya Karegeya na Kayumba? Gusa kuba yarageze ku rwibutso rw’abacu akavuga ngo akeneye no kubona urwibutso rw’Abahutu? Bigatuma Kayumba na Karegeya bamwita intwari y’ibihe bya none?

Magingo aya, aka gatsiko ka bane gakomeje gushinyagurira abazize jenoside, kandi kakaba gasonzeye bikomeye kongera kubona aho amaraso ameneka. Bameze nk’imbwa zasaze, ubusagwe bwabo babusakaza bakoresheje itangazamakuru, itumanaho, isakazabumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ubona ngo badukineho? Batewe imbaraga kandi bagaburirwa n’amaraso y’’abavandimwe bacu, ababyeyi bacu, ba Data na ba Mama tudasize n’impinja zagiye zihingagurwa ku nkuta z’amazu twiyubakiye, naho izindi mpinja zigasekurirwa mu masekuru nk’ifu yo kuvuga umutsima, none bongere badusonge?

Banyarwanda, ese twaba twararurwanye, twarapfuye tugashira tureba, hanyuma ibi bisambo, ibyo bisimba n’aba bagome bakabibonamo inzira y’ubusamo yo gushaka kongera kutwica urw’agashinyaguro nk’aho turiho by’agateganyo cyangwa ku bw’impuhwe n’ubugwaneza batugiriye!

Ntitugomba gutegereza ko muzaza kuduhotora! Habe no kongera guhigwa bukware mu rwango rwinshi nk’ibyakozwe hifashishijwe RTLM na Kangura? Turabibutsa ko n’ibi bitadutsembye burundu, kandi tudasinziriye!

Yemwe ba Nyagucwa, Kagame yaturokoye muri kumwe ntitwamenya ko mwe mwari abicanyi bifurebye ibishura by’abacunguzi? mwari ibirura gusa gusa, na za
Kagoma zishakiraga imbaraga zo kugurukira hejuru kurushaho, mwa duca tw’inkoramahano mwe, twirirwa dushaka inkoko n’imishwi byo kuvutsa ubuzima no kugira amafunguro!

Mwataye Kagame wacu, natwe muradusiga, muta ubwoko bwanyu (Abanyarwanda) bene wanyu, ese mubona muri abande, mwishushanya na nde, musangira na nde se, musekana na nde, ni nde se ahubwo mushakira akaranga? Mwasanze Bagosora ngo mwongere munoze jenoside yo kongera kuturimbura!

Tubamenere ibanga, kandi mburire ba mwebwe n’inshuti zanyu z’abicanyi Mudacumura, Bagosora, Kabuga, twarabiteguye, amahirwe rukumbi musigaranye ni ukubona iherezo ryanyu kandi ibyo ntibishidikanywaho, naho twe ntimuteze kongera kutwica ukundi.

Mu izina ry’Abanyarwanda, nkomeze nibarize Kayumba n’ingirwagatsiko ke:

a) Kuki kandi ni ryari mwahisemo kuba uduca, ibirura n’imbwebwe nka Kajuga, Renzaho na Kambanda twibuka muri 1994?

b) Burya se mwari abacunguzi nyakuri? Cyangwa mwari abanyenzara basonzeye ubukungu n’ibyubahiro mutitaye ku kiguzi cy’abaharaniye kurokora igihugu ? Ese kubaho no kutabaho kwa jenoside hari icyo bibabwiye ?

c) Ese muzabwira iki isi umunsi agacuma k’amagambo y’ibinyoma byanyu kamenetse? Kandi ko biri bugufi niba kataranaze kumeneka!
Muzabwira iki isi umunsi intango y’urwango mwitereka yakamye mutagifite iyo gusomya umusa abo mwifuza koreka?


Cyangwa mwiyemeje gusoza jenoside yakorewe abatutsi,
irya yatangiwe n’abo mwifatanyije ubu, nyamara bagiye baritsira ngo ntibageze ku ntego yo kumaraho no guhumbahumba umututsi? Yewe, n’iyo mwabigerageza iyo ntambara ntimwapfa muyitsinze. Ntimwabishoboye, ubu ntimubishoboye, ntimuteze no kubishobora uko byamera kose!

Muri abacanshuro n’abahigandonke. Kimwe n’abandi bose bameze batyo, nta rugamba nyakuri mwarwana, uretse urwo kwishakira amaronko, ibyo bifu mwakweduye byakuzura mugatangira gusenya n’ibyiza byagezweho n’abiyushye akuya!

Ese iyi niyo mpamvu wowe Kayumba n’ibyo biharamagara mwahindukiriye bene wanyu, mukaba mushaka gutobanga amateka mazima muyahindanya uko mwishakiye
ku bw’inyungu mpemu zanyu? Ngo murashaka gusibanganya ubukungu n’iterambere
twagezeho?

Naragenze ndabona, ubu bwo narumiwe!

Kubona magingo aya nyuma y’imyaka 17 Gahima Gashirasoni atinyuka akavuga ko Jenoside itateguwe kandi ko Habyarimana nta ruhare na ruto ayifitemo. Nyamara Bagosora mugenzi wa Gahima we yivugira ko jenoside yateguwe kandi igakorwa hakurikijwe ibyashyizwe ku murongo n’abayiteguye? Ni igiki mwita Bagosora, Gahima we ni nde, ni muntu ki?

Mumbwire, ni bantu ki kandi bari he, aba ejo twitaga bamwe mu ntwari zahagaritse jenoside zikaturokora, ariko ubu tukaba duhanganye n’urwango rwabo, ubugome n’umunabi bafite?

Nyamara Kagame we ni Perezida wacu, twaramutoye yewe turongera turanamutora, yatugobotse aho bamwe batabashaga kugira icyo bakora.


Babuze iki mu by’ukuri?


Birirwa baririmba ngo Kagame ni umunyagitugu ngo bamwangishe Abanyarwanda, nk’uko abateguye jenoside bamaze imyaka n’imyaka bigisha Abanyarwanda ko Umututsi ari inzoka mbi, kugeza ubwo akorewe jenoside hagamijwe kumutsemba ngo azasigare yibukwa bugani.

Ntabwo izi mbwebwe zakagombye kurangaza no guhungabanya miliyoni 11 z’Abanyarwanda. Ibyo bisonzeramaraso bimeze nk’igicucu(ombre/shadow) cy’impyisi itambuka cyangwa se ishusho y’umusega wirebera mu mazi. Ntabwo Abanyarwanda bakagombye kurangazwa n’ibi biremwamuntu bicagase, bitabura icyo bivuga kuri buri kintu, kabone n’iyo cyaba kidafashe cyangwa kitanahari.

Ese twavuga ko bakeneye amafaranga? Habe na mba, kuko baribye barasahura baranakukumba, ariko nyamara ntibashize inzara mu myaka 16 yose.

Ese bashakaga ububasha? Reka da, kuko uko imyaka yatambukaga niko barushagaho kugwiza igitinyiro no kwiremereza bigira indahangarwa.

Nsoze nibwirira izo nyamaswa-bantu, abo bahemu, ako gaco k’abasazi, izo mbwebwe, abo ba Bangamwabo ko mu myaka 17 yose, twasobanukiwe bihagije, dufite aho duhagaze, uko tubayeho n’aho tugana.

Ntabwo u Rwanda ari irimbi nk’uko Rudasingwa aherutse kubivuga, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi dufite icyerekezo.

Guharanira kubaho,kandi neza turabikomeje, ntituzongera kwemera gupfa ukundi.

David Intore

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :